Meg Whitman wari Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Kenya ku wa Gatatu yeguye kuri izo nshingano, nyuma y’igihe yotswa igitutu n’abanya-Kenya bamusabaga kubavira mu gihugu.

Uyu mudipolomate kandi yeguye nyuma y’icyumweru kimwe Donald Trump yongeye gutorerwa kuyobora Amerika.

Uyu mugore usanzwe ari n’umuherwe yari amaze imyaka ibiri n’igice ari Ambasaderi wa Amerika i Nairobi, nyuma yo gusimbura kuri izo nshingano Kyle McCarter wari warashyizweho na Trump.

Whitman mu itangazo yasohoye ku wa Gatatu yemeje ko yeguye, ashima ibyo yari amaze kugeraho birimo amasezerano y’ubufatanye Kenya yagiye isinyana na Amerika mu nzego zirimo ubuzima, ubucuruzi ndetse n’umutekano.

Uyu Ambasaderi icyakora yakunze kunengwa n’abanya-Kenya bamushinja gushyigikira mu bibi Perezida William Ruto ndetse no kuba yararuciye akarumira ku bwicanyi, urugomo ndetse no gushimuta byabaye muri Kenya ubwo muri iki gihugu habaga imyigaragambyo mu mezi ashize.

Ibi biri mu byatumye abany-Kenya benshi bamusaba ko yabavira mu gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *