Ku bemera ibitabo bitandukanye by’umwihariko iby’iyobokamana, bigaragaza ko ari ngombwa ko umuntu wese ubishaka kandi ubishoboye agira umuryango.Ni ukuga niba ari umugore agashaka umugabo n’umugabo bikagenda gutyo agashaka umugore.

Ku bashakanye rero usanga bifatwa nk’ihame ko bakora igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina mu gihe bombi babifitemo ubushake ntawe ubangamiye undi.

Ese iyo mibonano uretse kuyikora kugirango habeho kubyara no kugeza ibyishimo ku ndunduro ubundi idakozwe ingaruka zindi byagira ni izihe?

Ikinyamakuru goodandwell.com kigaragaza ko hari ingaruka zitandukanye umugabo cyangwa umugore udakora imibonano agira.

Kudakora imibonano mpuzabitsina ku bashakanye bitera umunabi mu rugo ku bashakanye, guhorana umushiha n’intonganya, kwibagirwa cyane , kugira stress idashira, kuribwa umutwe ndetse no kubura urubyaro.Ku bagore hiyongeraho cancer yo mu myanya myibarukiro ndetse n’ibibyimba byo mu nda.

Ni iki gishobora gutuma umuntu atagira ubushake bw’imibonano mpuzabitsina

Guhozwa ku nkeke n’uwo mwashakanye ndetse n’ibibazo bya stress n’ihungabana ni bimwe mu byatuma umuntu agira ubushake buke mu mibonano mpuzabitsina.

Nanone kandi hari uburwayi bushobora gutuma umuntu atagira ubushake mu mibonano mpuzabitsina. Diyabeti ni imwe mu ndwara zishobora gutera ubushake buke mu mibonano mpuzabitsina.Uretse iyi nanone indwara y’umubyibuho ukabije n’umuvuduko w’amaraso bishobora gutera ubushake buke mu mibonano mpuzabitsina ndetse no kuba umuntu yarikinishije cyane.

Ibyiza byo gukora imibonano ku bashakanye
Umuhanga mu by’imibonano mpuzabitsina Carol Queen, ufite impamyabumenyi ihambaye ya PhD avuga ko kubera ko imibonano mpuzabitsina ari igikorwa cy’umubiri, ushobora kubona inyungu z’imyitozo ngororamubiri.Dogiteri avuga ko uko imibonano ikorwa igihe kirekire, niko uyikora arushaho kugira imbaraga.

Bifasha kandi sisitemu y’umutima nimiyoboro yimitsi. Usibye umutima muzima,bifasha kandi gusinzira neza no , kongera ubudahangarwa bw’umubiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *