Mu bitero byo kwihimura Israel iherutse kugaba muri Iran, yasenye ibikorwaremezo bitandukanye birimo n’ikigo cy’ubushakashatsi mu bijyanye na nucléaire, n’ubwo hari hagaragajwe impungenge z’uburyo Iran yakwitwara mu gihe ikigo nk’iki cyaraswa.

 

Israel yarashe kuri Iran nyuma y’uko Iran nayo yari yagabye igitero kuri Israel iyiziza kwica abarimo Umuyobozi wa Hezbollah, Hassan Nasrallah. Byavuzwe ko iki gitero cyagiweho inama na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse na Israel, bikavugwa ko iki gihugu cyabujijwe kugaba ibitero ku bikorwaremezo birimo ibya nucléaire, mu rwego rwo kwirinda umujinya wa Iran.

Nyuma y’igitero, byavuzwe ko Israel yarashe ku bikorwa bya gisirikare birimo ibikoreshwa mu bwirinzi nka radar, icyakora ntabwo amakuru y’uko Israel yarashe ku bikorwaremezo bya nucléaire yari mu byatangajwe.

Icyakora byaje kumenyekana ko Israel yagabye ibyo bitero ndetse ikangiza kimwe mu bigo bikoreshwa mu bushakashatsi, nubwo uruhande rwa Iran ntacyo rwabivuzeho.

Nyuma y’iki gitero, Iran yatanze ubutumwa bw’uburyo bubiri, ubwa mbere bikavugwa ko ibitero bya Israel nta ngaruka byagize kuri Iran, bityo ko itazakora ibindi bitero. Gusa nyuma gato, hari amakuru yagiye hanze ahamya ko Iran yababajwe cyane n’igitero cya Israel ku buryo yatekereje kongera kuyirasa, uretse ko magingo aya nta bimenyetso simusiga byerekana ko Iran ifite uwo mugambi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *