Tanasha Donna umaze iminsi mu Mujyi wa Kigali aho yari yatumiwe mu bitaramo bibiri, yahahuriye n’uruva gusenya aka wa mugani w’Abanyarwanda, cyane ko icya kabiri yagombaga gukora mu ijoro ryo ku wa 22-23 Kamena 2024 cyabuze n’uwo kubara inkuru ucyitabira.
Tanasha Donna wageze i Kigali mu ijoro ryo ku wa 20-21 Kamena 2024 byari byitezwe ko igitaramo cye cya mbere agikorera ahitwa ‘B-Lounge’ i Nyamirambo.
Ni igitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku wa 21-22 Kamena 2023, cyitabirwa n’abantu bake cyane, nawe ntiyamarana umwanya munini nabo kuko yaririmbye mu gihe kitarenze iminota itanu gusa.
Bukeye bwaho mu ijoro ryo ku wa 22-23 Kamena 2024 uyu mugore yari ategerejwe kwakira igitaramo cyagombaga kubera kuri ‘Piscine’ ya B-Hotel i Nyarutarama kizwi nka ‘Pool Party’.
Ibi birori byagombaga gutangira Saa Kumi z’umugoroba kwinjira byari ibihumbi 250Frw ku meza y’abantu batanu bari kumwe, icyakora byarinze bigeza Saa Sita z’ijoro ntawe uhahingutse avuga ko aribyo yitabiriye.
Umunyamakuru wari muri B-Hotel yarinze ayisohokamo Saa Sita z’ijoro ari abafana nta n’umwe uhari, yewe na Tanasha Donna nawe atarasohoka mu cyumba cye.
Ahagombaga kubera ibi birori hari hateguwe neza, hashyizwe ikipe y’abagombaga kwita ku bakiliya ariko birangira bitabaye.
Uyu mugore wamamaye cyane ubwo yakundanaga na Diamond, ni umwe mu bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga akabifatanya no gukora umuziki.
Mu 2020 nibwo Tanasha Donna yinjiye mu muziki ku buryo bweruye ahita anashyira hanze EP ye ya mbere yise ‘Donatella’ yari igizwe n’indirimbo eshatu zirimo La vie yakoranye na Mbosso, Rider yakoranye na Khaligraph Jones na Te amo.
Muri uwo mwaka Tanasha Donna yasohoye indirimbo ziyobowe na Gere yakoranye na Diamond bakundanaga, Na wewe, Sawa, Donatella, Kalypso yakoranye na Khaligraph Jones.
Umuvuduko yari yinjiranye mu muziki ntabwo wakomeje kuko mu 2021 yasohoye indirimbo ebyiri gusa zirimo Mood na Complications.
Tanasha Donna wakomeje kugorwa no gukora umuziki mu 2022, nabwo yakoze indirimbo ebyiri zirimo Karma ft Barak Jacuzzi n’iyitwa Maradona ari nabwo aheruka gusohora indirimbo.