Ingingo yo kororoka hakoreshejwe ikoranabuhanga imaze iminsi ivugisha benshi bagaragaza ko ari igisubizo ku babuze urubyaro, hakaba n’ababibona ukundi bibaza niba uwatwitiye undi azatanga umwana yabyaye mu buryo bworoshye. Itegeko rigena serivisi z’ubuvuzi riri mu nzira yo gutorwa ritanga umurongo ku byerekeye kororoka hakoreshejwe ikoranabuhanga.

 

Ku wa 5 Ugushyingo mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite hageze umushinga w’itegeko rigena serivisi z’ubuvuzi rizasimbura iryo mu 1998 ritakijyane n’igihe.

Uyu mushinga w’itegeko wamaze gushyikirizwa Komisiyo ifite mu nshingano ibyerekeye ubuzima, ndetse mu gihe watorwa nta ngingo ivuyemo wazatuma habaho impinduka mu bijyanye n’iyororoka ry’abaturage mu Rwanda.

Nk’urugero hari abantu babana bakazamenya ko umwe muri bo adafite ubushobozi bwo gutwita cyangwa se atatera inda, bagasigarana amahitamo yo gushaka umwana barera.

Uyu mushinga w’itegeko urimo ingingo ivuga ko “Abashyingiranywe bafite ikibazo cyo kutabyara cyangwa abantu bashaka kubungabunga uburumbuke bwabo ni bo bonyine bashobora kororoka hifashishijwe ikoranabuhanga.”

Abashaka gutanga intanga zabo cyangwa inzoro ngo zibikwe basabwa kwemera gukurikiza ibisabwa, ikigo cy’ubuvuzi kibifitiye ububasha kibafasha kubungabunga uburumbuke.

Rivuga ko “Intanga cyangwa urusoro bibikwa ku kigo cy’ubuvuzi mu gihe cy’imyaka 10. Icyakora, iyo hashize imyaka itanu intanga cyangwa urusoro bibitswe kandi hakaba nta mpamvu ifatika yo kubigumisha mu bubiko, ikigo cy’ubuvuzi gifite uburenganzira bwo kujugunya izo ntanga cyangwa urwo rusoro iyo ubwishyu bwumvikanyweho butatanzwe.”

Muri rusange gutanga intanga cyangwa urusoro bikorwa n’abantu ku giti cyabo cyangwa abashyingiranywe hagamijwe gufasha abandi kubyara, ariko bikemerwa mu gihe ababihabwa ari abashyingiranywe gusa.

Nubwo hatagaragazwa imyaka itagibwa munsi cyangwa ntarengwa y’umuntu wemerewe gutanga intanga cyangwa urusoro, umuntu udafite imyaka y’ubukure ntiyagira ayo mahirwe, kimwe n’umuntu uri mu myaka 40 bashobora kutemererwa kuko intanga ze ziba zaratangiye gucika intege.

Gutumiza intanga hanze ntibyemewe

Mu byo uyu mushinga w’itegeko washinzeho agati ni uko bitemewe gukoresha serivisi z’ikoranabuhanga iyo zigamije igerageza rigamije guhindura ubwoko bw’abantu cyangwa guhitamo igitsina.

Babuza kandi gushyira mu mugore urusoro rutari urw’umuntu cyangwa intanga zitari iz’umuntu.

Ibikorwa byo gushaka, kubika cyangwa gukoresha intanga birabujijwe mu gihe n’ibyo gukora, kubika cyangwa gukoresha urusoro bitemewe.

Ingingo ya 75 ivuga ko “Gutumiza no kohereza mu mahanga intanga cyangwa insoro birabujijwe, keretse mu bihe bidasanzwe kandi Minisiteri itanze uruhushya rwihariye.”

Utwitiwe ni we wishyura ikiguzi cya serivisi z’ubuvuzi

Inzego z’ubuvuzi mu Rwanda ziherutse kugaragaza ko abantu ba mbere bahawe serivisi zo gutwitira undi byabatwaye miliyoni 3.5 Frw, ariko ngo uko iminsi izajya yicuma bishobora kuzarangira bishyizwe ku bwishingizi ku buryo iba serivisi itagize uwo iremerera mu bayikeneye.

Usaba gutwitirwa bigomba kwemezwa na muganga ko atabasha gutwita cyangwa kubyara, cyangwa yemeje ko ubuzima bw’ushaka gutwitirwa cyangwa umwana bwajya mu kaga mu gihe cyo gutwita cyangwa kubyara.

Uwemerewe gutwitira undi yishyurwa amafaranga yakoreshejwe mu gihe cyo kumutwitira agatangwa hashingiwe ku masezerano bagiranye. Yishyura ikiguzi cyubuvuzi kijyanye no gutwitirwa kugeza ku byumweru bitandatu nyuma yo kubyara.

Uretse amabwiriza asanzwe agenga ababyeyi batwite utwitiye undi aba agomba kubahiriza, haniyongeraho “kuvugana bihoraho n’uwasabye gutwitirwa” no “guha uwasabye gutwitirwa umwana wavutse akimara kuvuka keretse uwasabye gutwitirwa abihisemo ukundi.”

Uwemerewe gutwitira undi agomba kuba afite hagati y’imyaka 21 na 40, yabarashije gutwita cyangwa kubyara kandi akaba afite ubuzima bwiza.

Uwatanze intanga apfuye bigenda bite?

Mu bihugu cyateye imbere umugore ashobora kubyara umwana w’umugabo we witabye Imana kuko bamwe baba barabikije intanga.

Iri tegeko niriramuka ritowe bizaba bashoboka ko mu gihe umuntu wasize intanga apfuye nta muntu wemerewe kuzikoresha mu bikorwa byo kororoka hifashishijwe ikoranabuhanga “keretse uwapfuye yarasize yiyemereye mu nyandiko ko intanga cyangwa urusoro bye bikomeza kubikwa nyuma y’urupfu rwe.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *