Ubusanzwe umugabo n’umugore ntabwo ubushake bwabo bwihuta ku kigero cyimwe.Uzasanga umugabo bwihuta cyane ariko ubw’ubw’umugore bugatinda ari nayo mpamvu hagomba kubaho gutegurwa.
Ubushake bw’umugore ubundi bugererenywa no gucana ifuru y’umugati aho ubanza ukayicana kugirango ishyuhe, mu gihe ubushake bw’umugabo usangwa bugereranywa no kurasa umwambi w’ikibiriti.
Ibi rero nibyo umugore agomba gukora agatuma umugabo ashaka gutera akabariro
.Kwirinda guhita umukora ku gitsina
Niba umugore ashaka ko umugabo we aryoherwa, ni byiza kwirinda guhora umukorakora ku gitsina kuko bishobora gutuma ahita arangiza vuba bityo bigasaba undi mwanya wo kumutegura.
.Kumukora ahantu yishimira kuruta ahandi
Ni byiza ko umugore amenya ahantu umugabo we yakora hatandukanye n’igitsina ibyiyumviro bye byose akaba abifite wese.Icyo gihe bituma umugabo aryoherwa akaza kugera ku gikorwa nyirizina yamaze kucyiyumvamo.
Aha ushobora kumukora nko ku dusabo tw’intanga, ku moko y’amabere n’ubwo atari nk’ay’abagore cyo kimwe ko hari n’uwakwifuza ko bamusoma.Gusa ibi byose ntabwo umugore abikora buri munsi ahubwo ni ugucishamo rimwe na rimwe kuko abagabo nibo bakunda gufata iya mbere mu kuyobora icyo gikorwa.
Mu byerekeye gukora imibonano mpuzabitsina, iyo umwe ataryohewe bitera umwiryane ndetse n’ubwumvikane bucye mu rugo. Kuri bamwe cyane cyane abagabo bakunda kwirukira imiti ikoreshwa mu kongera ubushake bwo gukora imibonano nyamara akenshi ntacyo ibafasha cg ikabatera ibindi bibazo bitandukanye.
.Kumuha Divayi itukura
Mu cyimbo cyo kunywa icyayi cyangwa ikawa ifatire akarahure ka divayi itukura. Ubushakashatsi bugaragaza yuko abagore banywa akarahure ka divayi itukura buri munsi bagira ubushake kurenza abatayinywa cyangwa banywa izindi nzoga. Muri divayi itukura habonekamo polyphenols zo ku rwego ruhanitse zikaba zifasha imiyoboro y’amaraso kwaguka nuko bikazamura uko amaraso atembera ari byo byongera ubushake bw’imibonano.