Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yagaragaje ko hari ibiribwa biboneka ku bwinshi mu gihugu ayoboye nk’amagi, inkoko n’ingurube, adashobora kurya.
Ubutumwa bwa Perezida Museveni bwashyizwe ku rukuta rwa X rwa Perezidansi ya Uganda kuri uyu wa 13 Mutarama 2025 bugaragaza ko Perezida Museveni atarya ibiribwa birimo amagi n’inkoko.
Ati “Ni abarya imigati n’umuceri batuma dutumiza hanze bimwe mu biribwa. Sindya inkoko, ingurube, amagi, n’ibindi kuko ndi uwo mu bice bikunze kurangwa n’umukenke, ariko ibyo birahari ku bwinshi.”
“Niyo mpamvu serivisi za restaurant n’amahoteli muri Uganda zanywanye n’urwego rw’ubuhinzi rwacu usibye ibiribwa nk’umuceri n’ingano.”
Ibiribwa bigaragara muri Uganda bifitanye isano n’ibiri mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba nk’ibigori, ibitoki, imyumbati, ibijumba n’ibindi.
Umuceri uribwa muri Uganda urimo utumizwa hanze, ndetse nko mu 2023 hatumijwe ufite agaciro ka miliyoni 126 z’Amadorali ya Amerika mu bihugu birimo Tanzania, Pakistan n’u Buhinde.