Stéphanie Mbombo Muamba wari umwe mu baminisitiri bagize Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yeguye ku mirimo ye nyuma y’icyumweru kimwe arahiye.

Nk’uko byatangajwe n’ibiro bya Minisitiri w’intebe,Judith Suminwa Tuluka, ku mugoroba wo ku wa kabiri tariki ya 18 Kamena 2024, uku kwegura kwe ngo n’impamvu ze bwite.

Muamba yari asanzwe ari Minisitiri uhagarariye Minisitiri w’Ibidukikije n’Iterambere Rirambye, akaba yari ashinzwe Ihindagurika ry’Ikirere ndetse no guteza imbere ubukungu.

Ku wa 29 Gicurasi ni bwo yari yahawe izo nshingano na Perezida Félix Antoine Tshisekedi, mbere yo gutangira imirimo mu minsi irindwi ishize.

Nyuma y’uko Stéphanie Mbombo yeguye, guverinoma ya Suminwa isigaranye abaminisitiri 53 aho kuba 54.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *