Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwemeje ko ku wa 4 Ukuboza 2024, rwataye muri yombi Usanase Shalon uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Jacky

Nk’uko IGIHE dukesha iyi nkuru cyabihamirijwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B.Thierry, Jacky akurikiranweho gukora ibikorwa by’ibiterasoni mu ruhame no gutangaza amakuru y’urukozasoni hakoreshejwe mudasobwa, gutukana mu ruhame no gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina.

Kugeza ubu Jacky afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gikondo mu gihe agikorerwa dosiye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Dr. Murangira yavuze ko mu bihano Jacky ashobora guhabwa mu gihe yaba ahamijwe n’urukiko ibi byaha, harimo icy’igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu ndetse n’ibindi kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri.

Si igihano cyo gufungwa gusa kuko mu gihe yaba abihamijwe n’Urukiko yacibwa ihazabu iri hagati ya miliyoni 1- 3Frw.

Dr. Murangira B.Thierry yavuze ko mu gihe uru rwego rutanze ubutumwa cyangwa rukagira uwo rwihanangiriza ntawe ukwiye kubifata nk’imikino cyangwa kwivugira gusa.

Ati “Mu gihe RIB itanze ubutumwa cyangwa ikagira uwo yihanangiriza, nta muntu wari ukwiriye kujya abifata nk’aho ari imikino cyangwa kwivugira gusa, dukunda kubutanga kuko tubona hari ugiye kurenga umurongo w’amategeko.”

Dr. Murangira, yavuze ko Jacky yatawe muri yombi nyuma yo kugirwa inama no kwihanangirizwa inshuro nyinshi.

Ati “Ndabyibuka ubwa mbere mugira inama byari umwaka ushize, urwego rwakomeje kuzimugira bivanze no kwihanangirizwa ariko ahitamo kwinangira. Icyagombaga gukurikizwa ni uko agezwa imbere y’ubutabera. Ngira ngo hari abantu bari bakwiye kujya bakura isomo ku bintu biba ku bandi.”

Dr. Murangira yakomeje yibutsa abakoresha imbuga nkoranyambaga kujya bigira ku byabaye ku bandi.

Ati “Niba hari umuntu uzi wigeze gukurikiranwaho ibikorwa bisa nk’ibyo ukora, ukihanangirizwa kuki ugomba kwinangira? Ibi bibere isomo abandi bashobora kumva ko kuri social media ari ahantu wajya ukavuga cg ukikora ibyo ushaka.”

Umuvigizi wa RIB yanaboneyeho kandi kwihanangiriza izindi shene za Youtube, asaba ko abafiteho ibiganiro birimo ibikorwa by’urukozasoni Jacky yagiye avuga babisiba bitaba ibyo na bo bagakurikiranwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *