Ku mugoroba wo ku wa 13 Ugushyingo 2024, nibwo Umunya-Eswatini, Bhembe Malungisa akaba inzobere mpuzamahanga muri ruhago ikinirwa ku meza, yageze mu Rwanda aho aje guhugura abarimo abatoza b’Abanyarwanda kuri uyu mukino utamaze igihe kinini uhageze.

 

Aya mahugurwa azatangwa na Bhembe Malungisa azamara iminsi itatu, aho azatangira kuri uyu wa kane kugera tariki 14 kugeza ku wa Gatandatu tariki 16 Ugushyingo 2024, akabera mu karere ka Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda ahari icyicaro gikuru cy’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ikinirwa mu meza (FERWATEQ) ari naryo ryayateguye rifatanyije n’Impuzamashyirahamwe y’uyu mukino ku Isi FITEQ.

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Teqball mu Rwanda, Ishimwe Olivier avuga ko aya mahugurwa azafasha mu iterambere ry’umukino mu Rwanda.

Ati ”Aya mahugurwa agiye gufasha Abanyarwanda kumenya ndetse no gusobanukirwa umukino wa Teqball kurushaho. Uyu mukino ni umwe mu mikino iri gukura cyane ku Isi, ndetse ukaba umukino ugomba gushyirwamo imbaraga kuko wenda gusa n’umupira w’amagaru kandi Abanyarwanda bakunda cyane.”

Mu bazahugurwa kuri uyu mukino harimo abakinnyi, abasifuzi, abatoza, itangazamakuru ndetse n’abandi bifuza kugira ubumenyi kuri uyu mukino muri rusange aho azarangira nibura mu Rwanda, hari abasifuzi basifura imikino Mpuzamahanga ndetse hari n’abantu bafite ubushobozi bwo gutanga amahugurwa mu bindi bihugu birimo ibituranye n’u Rwanda.

Teqball ikinwa gute?

Teqball ni umukino ukinwa nk’umupira w’amaguru ariko ukaba ukunze gukinirwa munzu itwikiriye. Uyu mukino ushobora gukinwa n’abantu babiri umwe ku ruhande rumwe undi ku rundi cyangwa se ukaba wakinwa n’abantu bane babiri bagize ikipe imwe ndetse n’abandi babiri bagize indi.

 

Uyu mukino wa Teqball watangiye bwa mbere ku Isi mu mwaka wa 2014 utangiriye mu gihugu cya Hungary.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *