Igitero cyagabwe ku bapolisi, ku nsengero no ku masinagogi muri Repubulika ya Dagestan yo mu majyaruguru y’u Burusiya kuri iki Cyumweru, itariki 23 Kamena 2024, cyahitanye abantu benshi .

Abantu bitwaje imbunda bibasiye imijyi ya Derbent na Makhachkala ku munsi mukuru wa pentekote w’Aba-Orthodox.

Abapfuye barimo byibura abapolisi 15, umupadiri n’umuzamu bishwe. Batandatu mu bagabye igitero nabo bapfuye kandi abapolisi barimo guhiga abandi.

Abagabye igitero ntibaramenyekana, ariko Dagestan mu bihe byashize yakunze kwibarwa n’ibitero by’intagondwa z’Abayisilamu.

BBC ivuga ko insengero ebyiri n’amasinagogi abiri byibasiwe mu bitero byo ku Cyumweru. Umupadiri w’itorero rya Orthodox yiciwe i Makhachkala, umujyi munini wa Dagestan.

Imibare y’abapolisi 15 bishwe yatanzwe n’Umuyobozi wa Republika ya Dagestan, Serge Melikov.
Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana abantu bambaye imyenda yijimye barasa ku modoka za polisi, mbere y’uko imodoka z’ubutabazi zigera aho.

I Derbent, iwabo w’abaturage b’Abayahudi kuva kera, abantu bitwaje imbunda bateye isinagogi n’urusengero, hanyuma barabitwikwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *