Ku myaka irindwi gusa, Sergey ukomoka mu Mujyi wa St Petersburg mu Burusiya, yamaze guhabwa akazi ko kwigisha ibijyanye n’ikoranabuhanga rya ’coding’, nyuma y’uko amashusho ashyira ku rubuga rwe rwa ’YouTube’ arabutswe n’ikigo cya ’Pro32’ gikora mu bijyanye no kurinda umutekano w’amakuru y’ikoranabuhanga (information security).
Sergey ni umwana udasanzwe ufite ubuhanga buhambaye mu bijyanye n’ikoranabuhanga rya ’coding’ kuko kuva ku myaka itanu gusa, uyu mwana yatangiye gushyira hanze amashusho amwerekana ari muri ibyo bikorwa, aho aba asobanura iby’iryo koranabuhanga mu buryo bworohera abatazi kurikoresha, bakaba barimenya vuba.
Iyi mpano yo kwigisha niyo yatumye Umuyobozi wa Pro32, Igor Mandik, afata icyemezo cyo kwegera ababyeyi be, abagezaho icyifuzo cyo guha akazi umuhungu wabo ukiri muto.
Itegeko ry’u Burusiya ryemera ko umuntu ashobora gusinya amasezerano y’akazi afite imyaka 14, ari nayo mpamvu Mandik yifashishije ababyeyi ba Sergey kugira ngo bamwemerere ko umuhungu wabo azakorera ikigo ayobora mu myaka irindwi iri imbere.
Uyu muyobozi yavuze ko ababyeyi be bishimiye cyane iki cyifuzo yabagegejeho ndetse bagatungurwa cyane, gusa ngo bakaba kwemera ndetse banashaka uburyo bw’imikoranire nubwo itazaba ari akazi mu buryo bwuzuye.
Mandik yavuze ko bataraganira ku bijyanye n’umushahara kuko ushobora kuzaba warahindutse mu myaka irindwi iri imbere, icyakora avuga ko ibyo bitazaba ikibazo cyane ko impano yo bamaze kuyibona.
Ati “Dufite imyaka irindwi yo gutegereza, hanyuma tuzatangira ibiganiro ku bijyanye n’umushahara.”
Uyu mugabo ugereranya ubuhanga bw’uyu mwana nka ’Mozart’ ufatwa nk’umwe mu bahanga babayeho mu muziki, yashimangiye ko hari byinshi Sergey azigisha abakozi be kuko n’abakora mu zindi nzego bazajya bifashisha ubuhanga bwe mu kwihugura.
Shene ya YouTube ya Sergey imaze kugira abayikurikira (subscribers) barenga 3.500, aho akoresha ururimi rw’Ikirusiya n’Icyongereza gike.