Ubushakashatsi bwakorewe muri Gambia bwagaragaje ko ubushyuhe bwinshi buri mu bishobora kugira ingaruka ku mwana batwite.
Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bagore 90 bakorera mu mirima y’umuceri muri Gambia, bamwe bakorera mu duce turimo izuba ryinshi abandi bakorera mu duce dukonja.
Abashakashatsi bo muri London School of Hygiene and Tropical Medicine basanze uko umubyeyi amara umwanya munini ku zuba ryinshi, bigira ingaruka ku mwana uri mu nda ye.
Gutembera kw’amaraso mu nda ikiri urusoro bigenda bigabanyuka uko umugore utwite ajya ku zuba ryinshi.
Aba bashakashatsi bavuze ko hakenewe ubushakashatsi bwimbitsi kugira ngo hagaragazwe izindi ngaruka zisumbuye z’ubwiyongere bw’ubushyuhe ku bagore batwite ndetse n’aho byahurizwa n’imihindagurikire y’ibihe.