Jasinta Makwabe, umunyamideli wigeze guhagararira Tanzania mu irushanwa rya Miss Africa Calabar mu 2021, akaba umwe mu nkumi zavuzwe mu rukundo na Diamond Platinumz yaciye amarenga ko ari kugirana ibihe byiza na Kevin Kade.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Jasinta Makwabe yasangije abamukurikira amafoto ari kumwe na Kevin Kade ndetse hari n’aho uyu musore amukikiye arangije ahamya ko birimo urukundo ati ‘Love’.

Ni amashusho yakurikiye ayasakajwe ku mbuga nkoranyambaga n’undi mukobwa wiyita Queen Mulerwa wasangije abamukurikira amashusho bari gusangirira muri kamwe mu tubyiniro bari basohokeyemo.

Ni amashusho agaragaramo Kevin Kade, The Ben ndetse na Element Eleeeh bari kumwe n’izi nkumi mu kabyiniro.

Nubwo ariko Jasinta Makwabe yagaragaje ko ari mu bihe byiza na Kevin Kade, hari andi makuru avuga ko uyu muhanzi amaze iminsi muri Tanzania aho yagiye gufatira amashusho y’indirimbo yakoranye na The Ben bitegura gusohora mu minsi iri imbere.

Uretse amashusho y’indirimbo yakoranye na The Ben ariko aba bahanzi banajyanye na Element Eleeeh mu rwego rwo kuba bakorerayo izindi ndirimbo mu mahirwe ya buri umwe.

Jasinta Makwabe ni umwe mu banyamideli bakomeye muri Tanzania.

Akunze kugaragara mu mashusho y’indirimbo, kumurika imyenda n’ibindi bimwinjiriza amafaranga.

Jasinta agaragara mu mashusho y’indirimbo ‘Gomama’ ya Active na Mwana Fa wo muri Tanzania.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *