Munezero Rosine wamamaye nka Bijou Dabijou ndetse uhagaze neza mu myidagaduro ya hano mu karere yatanze ikirego mu Rwego rw’Ubugenzacyaha, RIB aho arega umunyamakuru akaba n’umuhanzi, Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago bigeze gukundana ndetse bakanakorana mu buhanzi bwabo.

Mu minsi ishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye humvikanye amajwi byavugwaga ko ari aya Yago atuka mu buryo buteye agahinda Dabijou, ni amagambo yari yuzuyemo ibiteye isoni byinshi ndetse n’imvugo nyandagazi, ariko Yago akaba yaririnze kugira icyo atangaza ubwi yabazwaga niba koko ari we nyiri ayo magambo.

Mu bihe bitandukanye Yago yagiye yifashisha Dabijou mu bihangano bye ndetse baza no kuvugwaho ko bakundana urukundo rutarambye kuko rwamaze umwaka umwe n’amezi ane. Ubwo baje gutandukana nabi ndetse Yago akajya akangisha Dabijou ko azashyira hanze amashusho yamufashe ubwo bakundanaga yambaye ubusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *