Umunya -Serbia Zlatko Krmpotić watoje amakipe nka APR FC, Yanga FC ari mu batoza basaga 7 bamaze gusaba gutoza Rayon Sports nyuma y’igenda rya Julien Mette.
Uyu munya Serbia watoje APR FC ntitware igikombe cya shampiyona amakuru aravuga ko ashaka ko Rayon Sports imuha akazi akayitoza.
Kugeza ubu Rayon Sports nta mutoza igira nyuma y’igenda rya Julien Mette wayitoje guhera mu kwezi kwa mbere uyu mwaka.
Zlatko Krmpotić yatoje APR FC amezi atanu uhereye muri Gashyantare 2019,asimbuye Petrovic wari wasezeye kuri iyi mirimo.
Yaje yitezweho byinshi ariko ibyo yemereye abayobozi n’abakunzi ba APR FC si byo yabahaye kuko yananiwe kubaha kimwe mu bikombe bikinirwa mu Rwanda.
Uyu mugabo yatoje kandi Polokwane City yo muri Afurika y’Epfo, TP Mazembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Zesco United yo muri Zambia.
Uretse muri TP Mazembe yabaye umutoza wungirije mu 2015, andi makipe 20 yose yayanyuzemo mu gihe cy’imyaka 26 yari umutoza mukuru.